African Storybook
Menu
Abana mu biruhuko
Aloysie Uwizeyemariya
Catherine Groenewald
Kinyarwanda
Umutoni na Hirwa babanaga na se mu mugi. Bifuzaga ko ibiruhuko bigera vuba. Ibyo ntibyari ukubera ko bashaka kuruhuka amasomo gusa, ahubwo bashakaga no kujya gusura nyirakuru. Nyirakuru yari atuye hafi y'ikiyaga kinini. Hakorerwaga imirimo y'uburobyi.
Umutoni na Hirwa bari banejejwe cyane n'uko igihe cyari kigeze ngo basubire gusura nyirakuru. Bapakiye ibikapu byabo bitegura urugendo rurerure bagombaga gukora bukeye bwaho. Iryo joro ntibasinziriye, baraye bavuga iby'ibiruhuko.
Mu gitondo cya kare, bafata inzira bajya kwa nyirakuru. Se yari abatwaye mu modoka ye. Baragiye barenga imisozi basingira indi, banyura ku nyamaswa zo mu gasozi, baca ku mirima y'icyayi barakomeza. Bagendaga babara imodoka banyuzeho banaririmba.
Bageze aho, abana barananirwa barasinzira.
Bagezeyo se arabakangura. Basanze nyirakuru Nyirakamana yiryamiye ku musambi munsi y'igiti. Nyirakamana yari umukecuru mwiza kandi ugifite imbaraga.
Nyirakuru abaha ikaze abinjiza mu nzu. Ibyishimo byinshi biramusaba. Atangira kubaririmbira ari na ko azenguruka icyumba acinya akadiho. Abana na bo bishimira kumushyikiriza impano bari bamuzaniye. Umutoni ati: "Fungura impano yange nyogoku!" Hirwa na we ati: "Oya ndanze, banza iyange nyogoku!"
Amaze gufungura izo mpano, Nyirakamana abaha umugisha wa kibyeyi.
Hashize akanya, Umutoni na Hirwa barasohoka bajya gukina n'utunyoni n'utunyugunyugu.
Burira ibiti banidumbaguza mu kiyaga.
Bumaze kwira, basubira imuhira bafata ifunguro rya nijoro. Bafashwe n'ibitotsi bataranarangiza kurya.
Bukeye bw'aho, se afata urugendo asubira mu mugi abasiga kwa nyirakuru.
Umutoni na Hirwa bafashaga nyirakuru gukora imirimo yo mu rugo. Bavomaga amazi bakanatashya inkwi. Bajyaga no gutora amagi mu nzu y'inkoko, bakanasoroma imboga mu karima k'igikoni.
Nyirakamana yigishaga abuzukuru be gukora umutsima wo kurisha isosi. Yanaberekaga uko bateka umuceri wo kurisha ifi yokeje.
Umunsi umwe, Hirwa yahuye inka za nyirakuru, zijya mu murima w'umuturanyi. Uwo muturanyi biramurakaza, atera ubwoba Hirwa ko atwara izo nka kuko zamwoneye. Bukeye bw'aho Hirwa yaritwararitse ngo inka zitongera kumuteza ibibazo.
Undi munsi, abana bajyanye na nyirakuru ku isoko. Yacuruzaga imboga, isukari n'isabune. Umutoni yakundaga kubwira abaguzi ibiciro by'ibicuruzwa, Hirwa na we akabapfunyikira ibyo baguze.
Barangije gucuruza basangira icyayi, banafasha nyirakuru kubara amafaranga yavuye mu byo bacuruje.
Hashize igihe gito ibiruhuko birarangira. Abana bagombaga gusubira mu mugi. Nyirakamana aha Hirwa ingofero, Umutoni we amuha umupira w'imbeho. Arangije abapfunyikira impamba y'urugendo.
Se agarutse kubafata, ntibifuzaga gutaha. Binginga Nyirakamana ngo bajyane mu mugi. Aramwenyura ati: "Bana bange ndashaje sinaba mu mugi. Nzajya ntegereza ko muza kunsura."
Umutoni na Hirwa baramuhobera cyane bamusezeraho.
Umutoni na Hirwa basubiye ku ishuri babwira inshuti zabo iby'ubuzima bwo mu cyaro. Abana bamwe bumva ubuzima bwo mu mugi ari bwo bwiza. Abandi bumva kuba mu cyaro ari byiza kurusha kuba mu mugi. Icyo bose bahurijeho ni uko Umutoni na Hirwa bafite nyirakuru mwiza.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Abana mu biruhuko
Author - Violet Otieno
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Catherine Groenewald
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs
© African Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • Vakansies by ouma
      Afrikaans (Translation)
    • Vakansie by Ouma
      Afrikaans (Adaptation)
    • في عطلة مع الجدة
      Arabic (Translation)
    • Mondli Ne Mbali Kɔsra Wɔn Nanabaa
      Asante Twi (Translation)
    • Mupumuno Abankaaka
      ChiTonga (Translation)
    • Cuti kwa Ambuya
      CiNyanja (Translation)
    • Ywomirok bothi Adhadha
      Dhopadhola (Translation)
    • Holidays with grandmother
      English (Original)
    • Mondli and Mbali visit grandmother
      English (Adaptation)
    • Visiting grandmother
      English (Adaptation)
    • Holidays with grandmother (Colour-in)
      English (Adaptation)
    • Rendre visite à mamie
      French (Translation)
    • Cuuti Kuli Banakulu
      IciBemba (Translation)
    • Amalanga wokuphumula nogogo
      isiNdebele (Translation)
    • ULilitha noLuniko batyelela umakhulu wabo
      isiXhosa (Translation)
    • UMondli noMbali bavakashela ugogo wabo
      isiZulu (Translation)
    • Likizo kwa Bibi
      Kiswahili (Translation)
    • Kumtembelea Bibi
      Kiswahili (Translation)
    • Meemè yee wùn à yaàyá
      Lámnsoʼ (Translation)
    • Ohuŋumulira Ewa Nguhwa
      Lunyole (Translation)
    • Ohuŋuumulira Ewa Nguhwa
      Lunyole (Adaptation)
    • Ekiwuumulo ni dhaadha omukazi
      Lusoga (Translation)
    • Okucaalira dhaadha omukazi
      Lusoga (Translation)
    • Akilakin Ata Egolitoe Esukul
      Ng’aturkana (Translation)
    • Amaulukho Wa Kukhu
      Oluwanga (Translation)
    • Re etela koko
      Sepedi (Translation)
    • Matsatsi a phomolo le nkgono
      Sesotho (South Africa) (Translation)
    • Morwesi le Pule ba etela nkoko
      Setswana (Translation)
    • Kwapumulo Ni Bokuku
      SiLozi (Translation)
    • Ngesikhatsi semaholide nagogo
      Siswati (Translation)
    • Mondli Ne Mbali N Kaa Ba Makpeem
      Talen (Translation)
    • Holodeyi na makhulu
      Tshivenḓa (Translation)
    • Ku endzela kokwana wa xisati hi tiholideyi
      Xitsonga (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB