Abana mu biruhuko
Violet Otieno
Catherine Groenewald

Umutoni na Hirwa babanaga na se mu mugi. Bifuzaga ko ibiruhuko bigera vuba. Ibyo ntibyari ukubera ko bashaka kuruhuka amasomo gusa, ahubwo bashakaga no kujya gusura nyirakuru.

Nyirakuru yari atuye hafi y'ikiyaga kinini. Hakorerwaga imirimo y'uburobyi.

1

Umutoni na Hirwa bari banejejwe cyane n'uko igihe cyari kigeze ngo basubire gusura nyirakuru. Bapakiye ibikapu byabo bitegura urugendo rurerure bagombaga gukora bukeye bwaho.

Iryo joro ntibasinziriye, baraye bavuga iby'ibiruhuko.

2

Mu gitondo cya kare, bafata inzira bajya kwa nyirakuru. Se yari abatwaye mu modoka ye.

Baragiye barenga imisozi basingira indi, banyura ku nyamaswa zo mu gasozi, baca ku mirima y'icyayi barakomeza. Bagendaga babara imodoka banyuzeho banaririmba.

3

Bageze aho, abana barananirwa barasinzira.

Bagezeyo se arabakangura.

4

Basanze nyirakuru Nyirakamana yiryamiye ku musambi munsi y'igiti.

Nyirakamana yari umukecuru mwiza kandi ugifite imbaraga.

5

Nyirakuru abaha ikaze abinjiza mu nzu. Ibyishimo byinshi biramusaba. Atangira kubaririmbira ari na ko azenguruka icyumba acinya akadiho.

Abana na bo bishimira kumushyikiriza impano bari bamuzaniye. Umutoni ati: "Fungura impano yange nyogoku!" Hirwa na we ati: "Oya ndanze, banza iyange nyogoku!"

6

Amaze gufungura izo mpano, Nyirakamana abaha umugisha wa kibyeyi.

7

Hashize akanya, Umutoni na Hirwa barasohoka bajya gukina n'utunyoni n'utunyugunyugu.

8

Burira ibiti banidumbaguza mu kiyaga.

9

Bumaze kwira, basubira imuhira bafata ifunguro rya nijoro.

Bafashwe n'ibitotsi bataranarangiza kurya.

10

Bukeye bw'aho, se afata urugendo asubira mu mugi abasiga kwa nyirakuru.

11

Umutoni na Hirwa bafashaga nyirakuru gukora imirimo yo mu rugo.

Bavomaga amazi bakanatashya inkwi. Bajyaga no gutora amagi mu nzu y'inkoko, bakanasoroma imboga mu karima k'igikoni.

12

Nyirakamana yigishaga abuzukuru be gukora umutsima wo kurisha isosi.

Yanaberekaga uko bateka umuceri wo kurisha ifi yokeje.

13

Umunsi umwe, Hirwa yahuye inka za nyirakuru, zijya mu murima w'umuturanyi. Uwo muturanyi biramurakaza, atera ubwoba Hirwa ko atwara izo nka kuko zamwoneye.

Bukeye bw'aho Hirwa yaritwararitse ngo inka zitongera kumuteza ibibazo.

14

Undi munsi, abana bajyanye na nyirakuru ku isoko. Yacuruzaga imboga, isukari n'isabune.

Umutoni yakundaga kubwira abaguzi ibiciro by'ibicuruzwa. Hirwa na we akabapfunyikira ibyo baguze.

15

Barangije gucuruza basangira icyayi.

Banafasha nyirakuru kubara amafaranga yavuye mu byo bacuruje.

16

Hashize igihe gito ibiruhuko birarangira. Abana bagombaga gusubira mu mugi.

Nyirakamana aha Hirwa ingofero, Umutoni we amuha umupira w'imbeho. Arangije abapfunyikira impamba y'urugendo.

17

Se agarutse kubafata, ntibifuzaga gutaha. Binginga Nyirakamana ngo bajyane mu mugi.

Aramwenyura ati: "Bana bange ndashaje sinaba mu mugi. Nzajya ntegereza ko muza kunsura."

18

Umutoni na Hirwa baramuhobera cyane bamusezeraho.

19

Umutoni na Hirwa basubiye ku ishuri babwira inshuti zabo iby'ubuzima bwo mu cyaro. Abana bamwe bumva ubuzima bwo mu mugi ari bwo bwiza. Abandi bumva kuba mu cyaro ari byiza kurusha kuba mu mugi.

Icyo bose bahurijeho ni uko Umutoni na Hirwa bafite nyirakuru mwiza.

20
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Abana mu biruhuko
Author - Violet Otieno
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Catherine Groenewald
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs