African Storybook
Menu
Inkoko na sakabaka
Sylvestre Ntabajyana
Wiehan de Jager
Kinyarwanda
Kera habayeho inkoko na sakabaka bikaba inshuti magara. Byabanaga n'izindi nyoni mu mahoro asesuye. Nta na kimwe muri byo cyashoboraga kuguruka.
Nuko amapfa aza gutera. Biba ngombwa ko sakabaka ijya gushaka amahaho kure cyane. Igaruka Yarushye, yatagangaye. Itangira gutekereza niba nta nzira ya bugufi kandi yoroshye yajya inyuramo.
Umunsi umwe, inkoko yagize igitekerezo. Nuko ikusanya amababa yagendaga atakara mu gihe izindi nyoni zabaga zigendagenda. Ibwira sakabaka iti: "Reka aya mababa tuyunge ku yacu. Wenda byadufasha kujya tugenda mu buryo butworoheye."
Sakabaka ni yo yonyine yari ifite urushinge mu mudugudu. Bityo ni yo yatangiye kunga ya mababa ku yayo. Nuko ikora amababa abiri, iraguruka igera mu kirere kure. Inkoko iza gutira rwa rushinge kugira ngo yunge ya mababa ku yayo ariko birayinanira. Ishyira rwa rushinge ku kabati. Ijya mu gikoni gutegura amafunguro y'abana bayo.
Izindi nyoni zari zabonye sakabaka iguruka mu kirere. Nuko zisaba inkoko kuziha rwa rushinge rwa sakabaka ngo na zo zigire amababa ameze nk'aya sakabaka. Mu kanya gato na zo zitangira kuguruka.
Inyoni zigaruye urushinge zisanga inkoko idahari. Abana b'inkoko bafata rwa rushinge batangira kurukinisha. Bamaze kuruha basiga rwa rushinge mu musenyi barigendera.
Ku gicamunsi, sakabaka iza gutirura rwa rushinge kugira ngo itunganye amababa yari yahungabanye igihe yagurukaga. Inkoko irushakira ku kabati, mu gikoni, no mu mbuga ariko irarubura.
Nuko ibwira sakabaka iti: "Mbabarira nzakomeze ndushakishe ejo." Sakabaka irabyemera. Ibwira inkoko iti: "Nutarubona ejo uzampa umwe mu bana bawe ho ubwishyu."
Bukeye bwaho, sakabaka iraza. Isanga inkoko iri kuraha mu musenyi ariko urushinge yarubuze. Nuko sakabaka ihita ifata umwe mu bana b'inkoko iramutwara.
Kuva icyo gihe, sakabaka iracyaza kwishyuza inkoko urushinge rwayo. Iyo ihageze isanga inkoko ikiraha mu musenyi ishakisha rwa rushinge yabuze.

Ni yo mpamvu inkoko ihora yikanga sakabaka. Iyo ibonye igicucu cyayo, ihita iburira abana bayo ngo bage kwihisha. Abana na bo bahita bakwira imishwaro buri wese ashakisha ubwihisho.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inkoko na sakabaka
Author - Ann Nduku
Translation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs
© Africa Storybook Initiative 2014
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • الدجاجة والنسر
      Arabic (Translation)
    • Áũ Kí Yúkú Be
      Aringati (Translation)
    • Engoko Ne’Kebaki
      Ekegusii (Translation)
    • Hen and Eagle
      English (Original)
    • Hen and Eagle (Colour-in)
      English (Adaptation)
    • Gerogal bee saafoore
      Fulfulde Mbororoore (Translation)
    • Sukuri seku Yugu
      Kakwa (Translation)
    • Wankoko ne Wakamunye
      Luganda (Translation)
    • A’U Pi Yuku Be
      Lugbarati (Translation)
    • A’Ú Pi Yúkú Be
      Lugbarati (Official) (Translation)
    • Ingokho ni Ikhosi
      Lumasaaba (Translation)
    • Engoho Ni Haŋungu
      Lunyole (Translation)
    • Wankoko ni Waikoli
      Lusoga (Translation)
    • عقاب و ماکیان
      Persian (Afghanistan) (Translation)
    • A Galinha E a Águia
      Portuguese (Translation)
    • Enkoko N’Ekihungu
      Rutooro (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB