Inkoko na Sakabaka
Ann Nduku
Wiehan de Jager

Kera habayeho Inkoko na Sakabaka bikaba inshuti magara. Byabanaga n'izindi nyoni mu mahoro asesuye.

Nta na kimwe muri byo cyashoboraga kuguruka.

1

Nuko amapfa aza gutera. Biba ngombwa ko Sakabaka ijya gushaka amahaho kure cyane. Igaruka yarushye, yatagangaye.

Itangira gutekereza niba nta nzira ya bugufi kandi yoroshye yajya inyuramo.

2

Umunsi umwe, Inkoko yagize igitekerezo. Nuko ikusanya amababa yagendaga atakara mu gihe izindi nyoni zabaga zigendagenda.

Ibwira Sakabaka iti: "Reka aya mababa tuyunge ku yacu. Wenda byadufasha kujya tugenda mu buryo butworoheye."

3

Sakabaka ni yo yonyine yari ifite urushinge mu mudugudu. Bityo ni yo yatangiye kunga ya mababa ku yayo. Nuko ikora amababa abiri, iraguruka igera mu kirere kure.

Inkoko iza gutira rwa rushinge kugira ngo yunge ya mababa ku yayo ariko birayinanira. Ishyira rwa rushinge ku kabati. Ijya mu gikoni gutegura amafunguro y'abana bayo.

4

Izindi nyoni zari zabonye Sakabaka iguruka mu kirere. Nuko zisaba Inkoko kuziha rwa rushinge rwa Sakabaka ngo na zo zigire amababa ameze nk'aya sakabaka.

Mu kanya gato na zo zitangira kuguruka.

5

Inyoni zigaruye urushinge zisanga Inkoko idahari. Abana b'inkoko bafata rwa rushinge batangira kurukinisha.

Bamaze kuruha basiga rwa rushinge mu musenyi barigendera.

6

Ku gicamunsi, Sakabaka iza gutirura rwa rushinge kugira ngo itunganye amababa yari yahungabanye igihe yagurukaga.

Inkoko irushakira ku kabati, mu gikoni, no mu mbuga ariko irarubura.

7

Nuko ibwira Sakabaka iti: "Mbabarira nzakomeze ndushakishe ejo."

Sakabaka irabyemera. Ibwira inkoko iti: "Nutarubona ejo uzampa umwe mu bana bawe ho ubwishyu."

8

Bukeye bwaho, Sakabaka iraza. Isanga Inkoko iri kuraha mu musenyi ariko urushinge yarubuze. Nuko Sakabaka ihita ifata umwe mu bana b'inkoko iramutwara.

Kuva icyo gihe, Sakabaka iracyaza kwishyuza Inkoko urushinge rwayo.

9

Iyo ihageze isanga Inkoko ikiraha mu musenyi ishakisha rwa rushinge yabuze.

Ni yo mpamvu inkoko ihora yikanga sakabaka. Iyo ibonye igicucu cyayo, ihita iburira abana bayo ngo bage kwihisha. Abana na bo bahita bakwira imishwaro buri wese ashakisha ubwihisho.

10
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inkoko na Sakabaka
Author - Ann Nduku
Translation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs