African Storybook
Menu
Indirimbo ya Gahima
Patrick Munyurangabo
Peris Wachuka
Kinyarwanda
Gahima yabanaga n'ababyeyi be na bashiki be bane bakuru. Bari batuye ku butaka bw'umugabo w'umukungu. Akazu kabo k'ibyatsi kari kubatse iruhande rw'ibiti byari biteye ku murongo.
Ubwo Gahima yari afite imyaka itatu, yararwaye arahuma. Gahima yari umuhungu ufite impano.
Gahima yakoraga ibintu byinshi abandi bana b'imyaka itandatu batabashaga gukora. Yashoboraga kwicarana n'abakuze bo ku musozi yari atuyeho bakaganira ku bintu by'ingirakamaro.
Ababyeyi ba Gahima bakoraga mu rugo rw'umukungu. Bavaga iwabo mu gitondo cya kare bakagaruka nimugoroba bwije. Gahima yasigaranaga na gashiki ke gato.
Gahima yakundaga kuririmba. Umunsi umwe nyina aho izo ndirimbo azikura.
Gahima aramusubiza ati: "Mama, numva zije mu mutwe wange ubundi nkaziririmba."
Gahima yakundaga kuririmbira gashiki ke gato, cyane cyane iyo kabaga gashonje. Iyo kamwumvaga aririmba indirimbo ye yakundaga karatuzaga.
Gashiki ke karamubwiraga kati: "Gahima, ongera usubiremo iyo ndirimbo." Gahima yaremeraga akongera akayiririmba kenshi.
Umunsi umwe nimugoroba ubwo ababyeyi be bagarukaga mu rugo, bari bacecetse cyane. Gahima yahise amenya ko hari ikibazo.
Gahima arababaza ati: "Mama, papa, ni iki cyabaye?" Gahima yamenye ko umuhungu wa wa mugabo w'umukungu yabuze. Uwo mugabo yari yishwe n'agahinda kandi yigunze.
Gahima yabwiye ababyeyi be ko amuririmbiye yakongera kwishima. Ariko ababyeyi be baramwangiye. Baramubwiye bati: "Ni umukire cyane. Wowe ntabwo ubona. Indirimbo yawe ntacyo yamufasha."
Gahima ntiyacitse intege. Gashiki ke gato karamushyigikiye. Karavuze kati: "Indirimbo za Gahima zirankomeza iyo nshonje. Rero zizafasha n'uwo mugabo w'umukungu."
Bukeye Gahima yasabye gashiki ke kumujyana kwa wa mugabo w'umukungu.
Yahagaze munsi y'idirishya atangira kuririmba indirimbo ye yakundaga. Buhorobuhoro wa mugabo atangira kurunguruka mu idirishya.
Abakozi bahagaritse ibyo bakoraga. Bateze amatwi indirimbo nziza ya Gahima. Ariko umugabo umwe aravuga ati: "Nta muntu n'umwe urabasha guhumuriza databuja. Aka gahungu katabona karibwira ko kamuhumuriza?"
Gahima yarangije kuririmba indirimbo ye arahindukira ngo agende. Ariko wa mugabo w'umukire yasohotse yiruka aravuga ati: "Mbabarira wongere uririmbe."
Muri ako kanya, abagabo babiri baje bahetse umuntu mu ngobyi. Bari bazanye wa muhungu w'uwo mugabo w'umukire. Bari bamusanze ku muhanda yakubiswe atabasha kwiyegura.
Uwo mugabo yishimiye cyane kongera kubona umuhungu we. Yahembye Gahima kuko yari yamuhumurije. Yajyanye umuhungu we na Gahima kwa muganga. Muganga yarabavuye barakira.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Indirimbo ya Gahima
Author - Ursula Nafula
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Peris Wachuka
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs
© Africa Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • أغنية سكيما
      Arabic (Translation)
    • Nyimbo ya Sakima
      ChiTonga (Translation)
    • Sakima's song
      English (Translation)
    • Sakima's song (Colour-in)
      English (Adaptation)
    • Ulwimbo lwakwa Sakima
      IciBemba (Translation)
    • Olwemba lwa Sakima
      Lusoga (Translation)
    • Sakimas song
      SiLozi (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB