Akabuto gato: Inkuru ya Wangari Maathai
Patrick Munyurangabo
Maya Marshak
Kinyarwanda


Wangari yari umukobwa wakundaga gukorana na nyina mu mirima. Bari batuye ku musozi uhanamye mu gihugu cya Kenya.
Wangari ntiyakundaga kuba mu rugo. Mu karima k'igikoni k'iwabo, yakoreshaga umuhoro agacukura ubutaka. Muri ubwo butaka yateragamo utubuto duto.
Iyo izuba ryarengaga byaramunezezaga. Iyo yabonaga bwije atakibona ibimera, Wangari yamenyaga ko igihe cyo gutaha kigeze. Yacaga inzira zifunganye mu mirima akambukiranya imigezi agataha.
Wangari yari umwana w'umuhanga. Yari afite amashyushyu yo gutangira ishuri. Se na nyina bo bashakaga ko aguma mu rugo ngo abafashe imirimo. Akigira imyaka irindwi, musaza we yumvishije ababyeyi ko bamureka akajya ku ishuri.
Yakundaga kwiga! Wangari yamenye byinshi abikuye mu bitabo yasomaga. Yakoze neza ku ishuri ku buryo yatsindiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Wangari yarabyishimiye cyane! Yashakaga kumenya byinshi ku isi.
Wangari yize ibintu bishya byinshi muri kaminuza yo muri Amerika. Yize ibimera n'uko bikura. Byamwibukije uko yakuze akina na basaza be mu biti byo mu dushyamba twiza two muri Kenya.
Uko yamenyaga byinshi, ni na ko yarushagaho kumenya uko akunda abaturage ba Kenya. Yashakaga ko bishima bakanigenga. Uko yamenyaga byinshi ni na ko yibukaga igihugu ke cyo muri Afurika.
Ubwo yarangizaga amasomo ye, yagarutse muri Kenya. Akihagera yasanze igihugu ke cyarahindutse. Ubutaka bunini bwari bwarahinzwe. Abagore baburaga inkwi zo gutekesha. Abantu bari abakene, n'abana barishwe n'inzara.
Wangari yari azi icyo gukora. Yigishije abagore uko batera imbuto zivamo ibiti. Barabigurishaga amafaranga avuyemo agakoreshwa mu kwita ku miryango yabo. Byarabashimishije cyane. Wangari yari yabafashije kwiyumvamo imbaraga no gukomera.
Uko iminsi yashiraga, ibiti bishya byavagamo amashyamba, maze n'imigezi yongera gutemba. Ubutumwa bwa Wangari bwakwiriye muri Afurika yose. Muri iki gihe hari ibiti ibihumbi n'ibihumbi bikomoka ku mbuto Wangari yateye.
Wangari yari yarakoze cyane. Ku isi hose byaramenyekanye arabihemberwa. Yahawe Igihembo cy'Amahoro Kitiriwe Nobeli. Ni na we mugore wa mbere wari ucyakiriye muri Afurika.
Wangari yapfuye mu mwaka wa 2011. Ariko dushobora kumwibuka igihe cyose tubonye igiti kiza.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Akabuto gato: Inkuru ya Wangari Maathai
Author - Nicola Rijsdijk
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Maya Marshak
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Maya Marshak
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs
© Nicola Rijsdijk, Maya Marshak, Tarryn-Anne Anderson, Bookdash.org and African Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Original source www.bookdash.org
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Original source www.bookdash.org


