African Storybook
Menu
Maguru
Emmanuel Sibomana
Wiehan de Jager
Kinyarwanda
Kera cyane nta nyamaswa yagiraga amaguru. Zose zakururukaga hasi.
Abantu ni bo bonyine bagiraga amaguru kubera ko Maguru yari yarayabahaye.
Umunsi umwe, Maguru yiyemeje guha buri nyamaswa amaguru. Yashakaga ko buri nyamaswa yagendesha amaguru nk'abantu. Nuko agendagenda mu mudugudu abitangaza akoresheje indangururamajwi.
Inyamaswa zumvishe ko zigiye guhabwa amaguru, zirishima cyane. Buri nyamaswa yifuzaga kugira amaguru kugira ngo ishobore kugenda no kwiruka. Zararirimbye, zimwe zizunguza imirizo, izindi zikubita amababa.
Inyamaswa zose zarateranye, ziganira uburyo kugenda zikururuka byazigoraga. Ubutaka bwakomeretsaga inda yazo. Amaguru kandi yagombaga kuzifasha guhagarara zemye, zikanareba kure nk'uko abantu babigenzaga.
Umunsi zahawe ugeze, inyamaswa nyinshi zirakururuka zigana kwa Maguru, kugira ngo zihabwe amaguru. Udusumbashyamba, intare, inzovu, inkwavu, ingona n'inyoni zose zitonda umurongo zitegereje guhabwa amaguru.
Buri nyamaswa yahawe amaguru ane. Inyoni zo zihabwa amaguru abirabiri.
Inyamaswa zahise zihinduka zikimara guhabwa amaguru. Zimwe zarishimye zirabyina. Izindi kugendesha amaguru byarazigoye ziragwa.
Inyamaswa zatangiye kugendagenda mu mudugudu zirata ku bantu. Ziravuga ziti: "Ntituzongera gukururuka ukundi."
Inyamaswa ya nyuma ku murongo yari Magurijana. Nuko Maguru arayibaza ati: "Ese hari undi usigaye inyuma yawe?" Magurijana arasubiza ati: "Oya ni ngewe wa nyuma."
Maguru aribaza ati: "Niba nta wundi usigaye, aya maguru asigaye nzayamaza iki?" Nuko amaguru yose asigaye ayaha Magurijana.
Magurijana ataha yishimye kuko yari ahawe amaguru menshi. Yaribwiraga ati: "Nzajya nihuta kurusha izindi nyamaswa zose."
Magurijana akimara kuhava, inzoka iba igeze kwa Maguru. Isaba Maguru ivuga iti: "Rwose nange wampaye amaguru nibura makeya."
Maguru arasubiza ati: "Amaguru yose nayatanze. Wari uri he?" Inzoka na yo iti: "Naryamiriye sinamenya igihe abandi baziye."
Maguru ashakisha mu nzu hose ngo arebe niba hari amaguru yaba asigaye. Gusa nta maguru yabonye.
Maguru arasohoka aravuga ati: "Nzoka rwose unyihanganire, nta maguru asigaye." Ubwo inzoka itaha ikururuka. Kuva uwo munsi, inzoka ntijya isinzira cyane. Ihora itegereje ko nizongera gutonda umurongo izaba iya mbere mu guhabwa amaguru.
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Maguru
Author - Mutugi Kamundi
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs
© African Storybook Initiative 2015
Creative Commons: Attribution 4.0
Source www.africanstorybook.org
Menu
  • Navigate

    Navigate through the story by swiping right or left or clicking when the cursors changes to an arrow on the right or the left edge of the screen.

    Tap or click on the centre of the page to see, or remove the menu bars at the top and the bottom of the screen. You can also use the ESC key.

    You can use the slider at the bottom as a way to move quickly through the story. On a mobile device tap on the slider before you drag the slider button.

    Click or tap to return to African Storybook.

  • Share
    If you have a Twitter or Facebook account, you can share this story on your page or a page you manage. You can also copy the web link (URL) for this story.
    • Twitter
    • Facebook
    • Url
  • Rate
    Other visitors rated this story

    Tell us how much you liked the story – drag the scroller to highlight one or more stars
    • Submit
  • Comment
    Read other people’s comments on the story, or add your own.
    • Enter your comment
    • Name
    • E-mail
    • Post
  • Translations and adaptations
    • Luka Bineensootaa
      Afaan Oromo (Translation)
    • Maguru deel bene uit
      Afrikaans (Translation)
    • እንስሳቱ እግር ተሰጣቸው
      Amharic (Translation)
    • Maguru apereka miyendo
      Chichewa (Translation)
    • Maguru ikupa amalundi
      Chinkhonde (Translation)
    • Maguru upa maulu
      ChiTonga (Translation)
    • Maguru upa maulu
      ChiTonga (Adaptation)
    • Magulu wapeleka malundi
      Chitonga (Malawi) (Translation)
    • Maguru apasa mendo
      CiNyanja (Translation)
    • Maguru apasa miyendo
      CiNyanja (Adaptation)
    • Maguru wakupereka malundi
      Citumbuka (Translation)
    • A Magulu ŵapelece ngongolo
      Ciyawo (Malawi) (Translation)
    • Ogwange Jo Nwaŋo Tyendi Gin
      Dhopadhola (Translation)
    • Ten yok laai cok thin
      Dinka (Translation)
    • Maguru ahinya meto
      Ellomwe (Malawi) (Translation)
    • Maguru gives legs
      English (Original)
    • Animals get legs
      English (Adaptation)
    • Maguru donne des pattes
      French (Translation)
    • Taalol: Maaguru Hokkii Koyɗe
      Fulfulde Mbororoore (Translation)
    • Madugu ya raba ƙafafu
      Hausa (Nigeria) (Translation)
    • Maguru Apeela Amoolu
      IciBemba (Translation)
    • Mununga apeela amoolu
      IciBemba (Adaptation)
    • Moono Apeela Amoolu
      IciBemba (Adaptation)
    • Chiokike na-enye ụkwụ!
      Igbo (Translation)
    • UMaguru unikela imilenze
      isiNdebele (Translation)
    • UMaguru uphisa ngemilenze
      isiXhosa (Translation)
    • UMveli unikela ngemilenze
      isiZulu (Adaptation)
    • Magurub ge ǀnūga ra mā
      Khoekhoegowab (Translation)
    • Anyama anapata magulu
      Kiduruma (Translation)
    • Maguru apatiana miguu
      Kiswahili (Translation)
    • Wanyama wapata miguu
      Kiswahili (Translation)
    • Esolo Jifuna Amagulu
      Lunyole (Translation)
    • Esolo Jifuna Amagulu
      Lunyole (Translation)
    • Wamagulu agaba amagulu
      Lusoga (Translation)
    • Shimbilinga ta havaleke omaulu
      Oshikwanyama (Translation)
    • Maguru ta gandja omagulu
      Oshindonga (Translation)
    • Maguru ujandja omarama
      Otjiherero (Translation)
    • Maguru ana gava maguru
      Rukwangali (Translation)
    • Maguru o abela diphoofolo maoto
      Sepedi (Translation)
    • Khalimane o fana ka maoto
      Sesotho (Lesotho) (Translation)
    • Maguru o fana ka maoto
      Sesotho (South Africa) (Translation)
    • Montshiwa o abelana ka maoto
      Setswana (Translation)
    • Maguru Ufa Mautu Ahae
      SiLozi (Translation)
    • Mveli unikela ngemilente
      Siswati (Translation)
    • ንእንሳት እግሪ ተዋሃቦም
      Tigrigna (Translation)
    • Maguru u ṋekedza milenzhe
      Tshivenḓa (Translation)
    • Maguru a phakela milenge
      Xitsonga (Translation)
  • Download to read
    Landscape version
  • Download to print
    Portrait (booklet) version
  • Download EPUB