Impanuka ikomeye
Zanele Buthelezi
Rob Owen

Nge na mushiki wange twarimo twitemberera ku muhanda.

1

Tubona igikamyo kinini kimanuka mu muhanda ucuramye cyane.

2

Muri ako kanya, tubona imodoka ntoya yiruka cyane izamuka aho mu muhanda.

3

Umushoferi w'igikamyo yari yarangaye. Yari arimo kuvugira kuri terefoni.

4

Muri ako kanya icyo gikamyo kiba kigonze ya modoka ntoya!

5

Hashize akanya, imodoka ya ambilasi na polisi biba birahageze.

6

Ndetse hahita hagera n'izindi modoka ebyiri zije gukurura izakoze impanuka.

7

Ibyo byose byabaye tubireba. Byaduteye ubwoba bwinshi!

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Impanuka ikomeye
Author - Zanele Buthelezi, Thembani Dladla, Clare Verbeek
Translation - Leon Nsengimana
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First words