Rumiranzovu yari inzoka nini. Yari ituye mu ishyamba rya Rwinzoka.
Kawera, Keza na Kariza bagiye gutashya. Nyina ababwira ibya Rumiranzovu.
Bose uko ari batatu bategura ibyo kurya. Urugendo rwari rurerure.
Kariza arababwira ati: "Duceceke Rumiranzovu ituye hano hafi."
Keza aravuga ati: "Ndashaka amenyo ya zahabu."
Keza arongera ati: "Ndashaka gutwara amenyo ya zahabu ya Rumiranzovu."
Rumiranzovu ije ibura amenyo yayo ishaka guhana uwayibye.
Abakobwa bumva ijwi rya Rumiranzovu. Yari yiteguye kurya uwayibye.
Rumiranzovu yabahaye ikizamini cyo kuririmba. Yashakaga kumenya uwayibye.
Kariza na Kawera batsinda ikizamini. Baririmbye neza cyane.
Keza ntiyashobora kuririmba neza. Rumiranzovu ihita imenya uwayibye.
Rumiranzovu imira Keza. Abahigi bari hafi aho baraza barayica. Bakiza Keza.