Inuma n'urutozi
Kholeka Mabeta
Wiehan de Jager

Ni mu gihe k'izuba ry'impeshyi ahantu hose humagaye.

1

Urutozi rumaze iminsi nta tuzi two kunywa.

2

"Nkeneye utuzi two kunywa kabone n'aho twaba ku kababi."

3

Ariko nta kibabi na kimwe cyari kubonekaho utuzi.

4

Urutozi ruribwira ruti: "Ndaza gupfa nintabona utuzi two kunywa! Ngomba kujya ku mugezi numvise bavuga."

5

Inkima yarwumvaga irarubwira iti: "Umugezi uzagutwara nutareba neza."

6

Kubera ukuntu rwari rufite inyota ruti: "Ni hahandi nintabona amazi ndapfa."

7

Urutozi rurakugendera rujya gushaka amazi.

8

Rugera mu byatsi n'amashami y'ibiti byumye.

9

Rutangira kumva umugezi usuma.

10

Ruba rugeze ku mugezi ruragotomera hafi yo guhwera.

11

Rwari rwishimye cyane ku buryo rutabonye ko umuraba waje.

12

Rugerageza gufata icyatsi cyarerembaga hafi aho ariko ntibyarukundira rutwarwa n'amazi.

13

"Muntabare! Muntabare mwo kabyara mwe!"

14

Inuma irahagoboka n'agashami k'igiti mu kanwa iti: "Akira ufate uzamukireho!"

15

Urutozi rufataho rurazamuka.

16

"Sinshobora kugenda ntashimiye inuma ibyo yankoreye. Ngiye gutegereza kugeza igihe inuma izagarukira kunywa amazi.

17

Umunsi umwe urutozi rugitegereje ko inuma igaruka, rubona abasore babiri bamanukanye itopito zabo.

18

Umusore umwe ati: "Hari inuma nini ijya iza kunywa amazi hano. Tugomba kuyirarira uyu munsi!"

19

Batangira kwitegura ukuntu baza kwica iyo numa.

20

"Ntabwo nshobora kwihanganira kubona bariya bahungu bica inuma. Ariko se ko ndi gatoya nakora iki?

21

Muri ako kanya inuma iba iramanutse ije kunywa amazi.

22

Abasore na bo batangira kwitegura.

23

Urutozi rwunguka inama.

24

Rusimbukira ku kirenge cy'umwe muri ba basore, ruramuruma bikomeye.

25

Umusore ajugunya itopito ataka ati: "Ayiweee!"

26

Inuma iba iboneyeho iraguruka irigendera.

27

Nguko uko urutozi rwashimiye inuma ruyitura ineza yarugiriye.

28
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inuma n'urutozi
Author - Kholeka Mabeta, Judith Baker
Translation - Jean-François Rubanda
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences