Gasore na mushiki we
Nina Orange
Wiehan de Jager

Umunsi umwe nyirakuru wa Gasore yaramuhamagaye. Aramubwira ati: "Gasore, shyira ababyeyi bawe iri gi. Barashaka gukorera mushiki wawe gato nini y'ubukwe bwe."

1

Munzira Gasore ahura n'abahungu babiri basoromaga imbuto. Umuhungu umwe ashikuza Gasore rya gi maze aritera ku giti rirameneka.

2

Gasore aratabaza ati: "Ukoze ibiki? Iri gi ryari iryo gukora gato. Gato yari iy'ubukwe bwa mushiki wange. Mushiki wange aravuga iki nabura gato y'ubukwe bwe?"

3

Abahungu basaba Gasore imbabazi kubera ibyo bari bamaze kumukorera. Umwe abwira Gasore ati: "Ntacyo twagufasha kuri gato, ariko akira agakoni uzaha mushiki wawe azajya yitwaza."

4

Mu nzira ahura n'abagabo babiri barimo bubaka inzu. Umwe aramubaza ati: "Dushobora gukoresha aka gakoni kawe gakomeye?" Nyamara agakoni ntikari gakomeye ku buryo kakubakishwa. Kahise kavunika.

5

Gasore atera hejuru ati: "Mukoze ibiki? Aka gakoni kari impano igenewe mushiki wange. Abasoromaga imbuto bakampaye kubera ko bari bamennye igi ryo gukora gato. Iyo gato yari iyo gukoresha mu bukwe bwa mushiki wange. None nta gi, nta gato, nta mpano. Ubu mushiki wange aravuga ngo iki?"

6

Abubatsi basaba imbabazi kubera agakoni bari bavunnye.Umwe aravuga ati: "Ntacyo twakumarira kuri gato. Ariko hari ubwatsi bwo gusakaza washyikiriza mushiki wawe." Nuko Gasore yikomereza urugendo.

7

Mu nzira Gasore ahura n'umworozi ari kumwe n'inka. Inka ivuga ko ubwatsi bwari buryoshye. Isaba kuburishaho. Kubera ko ubwatsi bwari buryoshye, inka yaraburiye irabumara.

8

Gasore atera hejuru yibaza ibyo bamukoreye.Ubwo bwatsi bwari impano ya mushiki we. Abubatsi babumuhaye kubera ko bari bamuvuniye agakoni abasoromyi b'imbuto bari bamuhaye. Abasoromyi bari bakamuhaye kubera ko bari bamumeneye igi ryo gukora gato. Gato yari iyo gukoresha mu bukwe bwa mushiki we. None ubu nta gi, nta gato, nta mpano. Yibajije uko mushiki we aribubyakire.

9

Inka isaba imbabazi kubera ubusambo bwayo. Umworozi yemera ko umwana ajyana iyo nka nk'impano yo guha mushiki we. Nuko Gasore arayitwara.

10

Ariko inka igarukira wa mworozi mu gihe k'ifunguro rya nimugoroba.
Gasore atakarira mu nzira. Agera mu bukwe bwa mushiki we yakerewe cyane. Abashyitsi barimo barya.

11

Gasore atera hejuru ati: "Ubu se rwose ndakora iki? Inka yanshitse yari impano yasimburaga ubwatsi nari nahawe n'abubatsi. Abubatsi bampaye ubwatsi kuko bari bamaze kuvuna agakoni nari nahawe n'abasoromyi b'imbuto. Abasoromyi b'imbuto bampaye agakoni kuko bari bamennye igi ryo gukora gato. Gato yari iy'ubukwe. None ubu nta gi, nta gato nta n'impano."

12

Mushiki wa Gasore aravuga ati: "Gasore muvandimwe, impano ntacyo zimbwiye. Ndetse na gato ntacyo ivuze. Ikinshimishije ni uko turi kumwe. Ngaho rero ambara imyenda yawe myiza maze uze twizihize uyu munsi."

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Gasore na mushiki we
Author - Nina Orange
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs