Kanyana
Rukia Nantale
Benjamin Mitchley

Ubwo nyina yapfaga, Kanyana yarababaye cyane. Se yakoze ibishoboka byose ngo amwiteho. Uko iminsi yagendaga yicuma, Ni ko Kanyana yagendaga amenyera n'ubwo nyina yari atakiriho. Buri gitondo Kanyana na se bakoraga gahunda y'umunsi.

Buri mugoroba barasangiraga. Nyuma yo koza ibyo baririyeho, se yamufashaga gukora imikoro yo ku ishuri.

1

Umunsi umwe, se agera mu rugo akerewe. Arahamagara ati: "Mwana wange uri he?"

Kanyana yiruka asanga se. Arahagara akibona ko se afashe akaboko k'umugore.

Se amubwira amwenyura ati: "Ndashaka ko uhura n'umuntu w'igitangaza mwana wange. Yitwa Anita."

2

Anita aravuga ati: "Bite Kanyana? So yambwiye byinshi kuri wowe." Ibyo yabivuze atamwenyura cyangwa ngo amufate akaboko.

Se wa Kanyana yari yishimye. Atangira kuvuga ibirebana no kubana kwabo bose uko ari batatu. Yungamo ati: "Mwana wange, nizeye ko uzafata Anita nka nyoko ukubyara."

3

Kuva icyo gihe ubuzima bwa Kanyana bwarahindutse. Ntiyongeye kubona akanya ko kwicarana na se mu gitondo. Anita yamuhaga imirimo myinshi bikamunaniza ntakore imikoro yo ku ishuri. Yahitaga ajya kuryama nyuma yo gufata ifunguro rya nijoro.

Ikintu cyamuruhuraga ni ikiringiti cy'amabara nyina yamusigiye. Se wa Kanyana yasaga n'utabona ko umukobwa we atishimye.

4

Nyuma y'amezi make, se wa Kanyana ababwira ko atazaba ari mu rugo muri iyo minsi. Abibabwira agira ati: "Ngomba kujya mu butumwa bw'akazi. Nizeye ko nta kibazo muzagira."

Akimara kubivuga, mu maso ha Kanyana hahise hahinduka ariko se ntiyabibona. Anita nta cyo yavuze n'ubwo byagaragaraga ko atishimye.

5

Kuva ubwo, ibintu byarushijeho kumera nabi kuri Kanyana. Yakomeje guhabwa imirimo myinshi yo mu rugo. Iyo atayirangizaga yose ntiyahabwaga ifunguro rihagije.

Buri joro Kanyana yarariraga kugeza igihe asinziriye apfumbase cya kiringiti nyina yamusigiye.

6

Umunsi umwe mu gitondo, Kanyana yatinze kubyuka. Anita ahita aza aramubwira ati: "Wowe mukobwa w'umunebwe!"

Ashikanuza Kanyana amukura mu buriri, cya kiringiti cya Kanyana gifatwa mu musumari gicikamo ibice bibiri.

7

Kanyana biramubabaza cyane. Yiyemeza guhunga.

Afata bya bice by'ikiringiti hamwe n'uturyo duke aragenda. Akurikira inzira se yafashe.

8

Bigeze nimugoroba, yurira igiti kirekire cyari hafi y'iriba, asasa mu mashami yacyo. Mbere yo gusinzira araririmba ati:

Maama, maama, maama, waransize! Waransize kandi ntuzagaruka! Data ntakinkunda! Mama uzagaruka ryari? Waransize.

9

Bukeye bwaho, Kanyana arongera aririmba ya ndirimbo. Abagore bameseraga ku iriba bumva indirimbo y'agahinda ituruka mu bushorishori bw'igiti.

Bagira ngo ni umuyaga uhuha ibibabi, bikomereza kumesa. Ariko umwe muri bo atega amatwi iyo ndirimbo.

10

Uwo mugore ahanga amaso hejuru mu giti. Abona umukobwa n'ibice by'ikirangiti. Ararira avuga ati: "Kanyana mwisengeneza wange!"

Ba bagore bandi bahagarika kumesa, bajya kumanura Kanyana mu giti. Kanyana ageze hasi, nyirasenge aramuhobera aranamuhumuriza.

11

Nyirasenge ahita amutwara iwe mu rugo. Bagezeyo amuha ibiryo bishyushye anamuryamisha mu buriri na cya kiringiti.

Iryo joro na bwo Kanyana yararize mbere yo gusinzira, ariko noneho amarira y'ihumure. Yari azi ko nyirasenge agiye kumwitaho.

12

Se wa Kanyana agarutse mu rugo asanga icyumba cya Kanyana kirimo ubusa. N'igihunga kinshi abaza umugore we Anita ati: "Ni iki cyabaye Anita? Kanyana ko ntamubona?"

Umugore amubwira ko Kanyana yatorotse. Amubajije icyatumye atoroka, aramusubiza ati: "Nashakaga ko anyubaha. Ariko wenda nararengereye."

Se wa Kanyana ahita asohoka mu nzu agana ku iriba. Arakomeza yerekeza kwa mushiki we kumubaza niba yarabonye Kanyana.

13

Yasanze Kanyana arimo gukina na babyara be. Kanyana akimukubita ahita amaso yirukankira munzu kwihisha. Yarafite ubwoba kuko yakekaga ko se yamurakariye.

Se aramubwira ati: "Kanyana mwana wange wabonye umubyeyi mwiza ugukunda kandi akanakumva. Untera ishema kandi ndagukunda."

Bumvikana ko Kanyana aguma kwa nyirasenge.

14

Se yakomeje kujya amusura. Umunsi umwe azana na Anita.

Anita akibona Kanyana, amarira amubunga mu maso. Amusaba imbabazi avuga ati: "Umbabarire cyane mwana wange, nakoze amakosa. Ongera umpe andi mahirwe."

Se wa Kanyana abibonye biramurenga. Kanyana yegera Anita aramuhobera, aramubwira ati: "Ndakubabariye rwose!"

15

Hashize iminsi, Anita atumira Kanyana, babyara be na nyirasenge kuza kumusura. Basanze Anita yabiteguye, Yari yatetse ibiryo byiza Kanyana akunda, maze bose barasangira barishima.

Bamaze kurya abana bajya gukina, naho abakuru bajya kuganira. Kanyana yarishimye cyane. Kuva ubwo, yiyemeza kugaruka mu rugo kubana na se na Anita.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Kanyana
Author - Rukia Nantale
Translation - Valentin Uwizeyimana
Illustration - Benjamin Mitchley
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud