Abana b'ibishashara
Southern African Folktale
Wiehan de Jager

Kera habayeho umuryango wiberagaho mu byishimo.

1

Abana ntibigeraga barwana hagati yabo.
Bafashaga ababyeyi mu rugo no mu mirima.

2

Ariko ntibari bemerewe kwegera umuriro.

3

Bagombaga gukora imirimo yabo yose nijoro.

4

Bari bakozwe mu bishashara!

5

Ariko umwe mu bahungu yifuzaga kota akazuba.

6

Umunsi umwe kwihanganira kutajya ku zuba byaramunaniye. Abavandimwe be baramwihanangirije.

7

Ariko byari byarangiye! Yayongeye mu bushyuhe bw'izuba.

8

Abana b'ibishashara barijijwe no kubona umuvandimwe wabo ayongera ku zuba.

9

Ariko bigiriye inama. Ibishashara byayonze babikozemo itara risa n'inyoni.

10

Bajyanye umuvandimwe wabo bakoze mu nyoni ku musozi muremure.

11

Uko izuba ryarasaga, inyoni yaragurukaga. Yaririmbiraga mu rumuri rwa mu gitondo.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Abana b'ibishashara
Author - Southern African Folktale
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences