Mutesi Intangarugero
Michael Oguttu
Vusi Malindi

Murumuna wange aryama atinze cyane. Mbyuka kare, kubera ko ndi umunyamurava!

1

Ni ngewe ufungura imiryango y'inzu bwa mbere.

2

Mama arambwira ati: "Uri inyenyeri y'igitondo."

3

Ndiyoza, nta bufasha na buke nkenera.

4

Nshobora kwihanganira amazi akonje n'isabune y'ubururu yo kumesa.

5

Mama anyibutsa koza amenyo buri gitondo

Nkamusubiza nti: "Sinshobora kubyibagirwa!"

6

Nyuma yo koga, nsuhuza sogokuru na masenge, nkanabifuriza umunsi mwiza.

7

Hanyuma nkiyambika, nkabwira mama nti: "Ndi munini, narakuze ubu."

8

Nshobora gufunga ibipesu nkanafunga inkweto zange.

9

Nkora uko nshoboye ngo musaza wange muto amenye amakuru yose yo ku ishuri.

10

Mu ishuri mparanira kuba intangarugero muri byose.

11

Nkora ibi bintu byiza byose buri munsi.

Sinjya ntezuka gukora ibyiza. Ariko ikintu nkunda cyane ni ugukina.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Mutesi Intangarugero
Author - Michael Oguttu
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Vusi Malindi
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences