Umunsi umwe, urukwavu rwari ruri kugenda ku nkengero z'umugezi.
Imvubu nayo yari ihari, igiye kwitemberera no kurisha ibyatsi byiza bitoshye.
Imvubu ntiyari yabonye urukwavu ikandagira itabishaka ku ikirenge cy'urukwavu. Urukwavu rutangira gutaka, ruvuga ruti: "Wowe Mvubu! Ntureba ko wankandagiye ku kirenge?"
Imvubu yasabye imbabazi urukwavu, iti "Mbabarira cyane. Sinigeze nkubona. Ihangane umbabarire!" Ariko urukwavu ntirwumvise rukomeza gutonganya imvubu, ruti: "Wabikoze ku bushake! Umunsi umwe uzabyishyura!"
Urukwavu rwaragiye rushaka umuriro rurawubwira ruti: "Muriro, genda utwike imvubu niva mu mazi ije kurisha. Yarankandagiye!" Umuriro warasubije uti: "Nta kibazo rukwavu nshuti yange. Nzakora icyo unsabye."
Nyuma, imvubu yari irimo kurisha ibyatsi kure hitaruye umugezi ubwo umuriro uhita ugurumana. Ibirimi by'umuriro byatangiye gutwika ubwoya bw'imvubu.
Imvubu yatangiye gutaka iriruka igana mu mazi. Ubwoya bwose bwari bwatwitswe n'umuriro. Imvubu yakomeze gutaka cyane igira iti: "Ubwoya bwange bwatwitswe n'umuriro! Ubwoya bwange bwose bwagiye! Ubwoya bwange bwiza weeeeeee!"
Urukwavu rwari rwishimye kubera ko ubwoya bw'imvubu bwahiye Niyo mpambu kugeza uyu munsi imvubu itajya ijya kure hitaruye amazi. Kubera ubwoba bw'umuriro.