Kubera iki imvubu zitagira ubwoya
Basilio Gimo
Carol Liddiment

Umunsi umwe, urukwavu rwari ruri kugenda ku nkengero z'umugezi.

1

Imvubu nayo yari ihari, igiye kwitemberera no kurisha ibyatsi byiza bitoshye.

2

Imvubu ntiyari yabonye urukwavu ikandagira itabishaka ku ikirenge cy'urukwavu. Urukwavu rutangira gutaka, ruvuga ruti: "Wowe Mvubu! Ntureba ko wankandagiye ku kirenge?"

3

Imvubu yasabye imbabazi urukwavu, iti "Mbabarira cyane. Sinigeze nkubona. Ihangane umbabarire!" Ariko urukwavu ntirwumvise rukomeza gutonganya imvubu, ruti: "Wabikoze ku bushake! Umunsi umwe uzabyishyura!"

4

Urukwavu rwaragiye rushaka umuriro rurawubwira ruti: "Muriro, genda utwike imvubu niva mu mazi ije kurisha. Yarankandagiye!" Umuriro warasubije uti: "Nta kibazo rukwavu nshuti yange. Nzakora icyo unsabye."

5

Nyuma, imvubu yari irimo kurisha ibyatsi kure hitaruye umugezi ubwo umuriro uhita ugurumana. Ibirimi by'umuriro byatangiye gutwika ubwoya bw'imvubu.

6

Imvubu yatangiye gutaka iriruka igana mu mazi. Ubwoya bwose bwari bwatwitswe n'umuriro. Imvubu yakomeze gutaka cyane igira iti: "Ubwoya bwange bwatwitswe n'umuriro! Ubwoya bwange bwose bwagiye! Ubwoya bwange bwiza weeeeeee!"

7

Urukwavu rwari rwishimye kubera ko ubwoya bw'imvubu bwahiye Niyo mpambu kugeza uyu munsi imvubu itajya ijya kure hitaruye amazi. Kubera ubwoba bw'umuriro.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Kubera iki imvubu zitagira ubwoya
Author - Basilio Gimo, David Ker
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Carol Liddiment
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs