Tomasi umucuruzi w'imineke
Humphreys Odunga
Atilabachew Reda

Tomasi yikoreye agataro k'imineke.

1

Tomasi agiye ku isoko kugurisha imineke.

2

Abantu bari kugura imbuto mu isoko.

3

Ariko nta n'umwe uri kugura imineke ya Tomasi. Bakunda kwigurira imputo z'abagore.

4

Abantu bakavuga bati: "Mu gace k'iwacu, abagore bonyine ni bo bacuruza imbuto." Bakabazanya bati: "Uyu ni mugabo ki?"

5

Ariko Tomasi ntava ku izima. Ahamagara agira ati: "Nimugure imineke yange! Ni myiza kandi irahiye!"

6

Umugore umwe afata iseri ry'imineke ku gataro ka Tomasi. Arayitegereza yitonze.

7

Nuko uwo mugore arayigura.

8

Abandi bantu benshi baza aho Tomasi yari atanditse imineke. Bagura imineke ye baranayirya.

9

Bidatinze agataro kaba karashize. Tomasi abara amafaranga yakoreye.

10

Noneho Tomasi agura isabune, isukari n'umugati. Maze ashyira ibintu kugataro ke.

11

Tomasi yikorera agataro ataha yishimye.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Tomasi umucuruzi w'imineke
Author - Humphreys Odunga
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Atilabachew Reda
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences