Khalai avugana n'ibimera
Ursula Nafula
Jesse Pietersen

Uyu ni Khalai. Afite imyaka irindwi. Izina rye risobanura 'umwiza.'

1

Khalai arabyuka akavugana n'igiti cy'icunga. Akakibwira ati: "Mbabarira wa giti cy'icunga we, ukure vuba maze uduhe amacunga menshi ahishije."

2

Khalai ajya kw'ishuri. Mu nzira avugisha icyatsi. "Mbabarira wa cyatsi we,ukure utohagire kandi ntiwume."

3

Khalai abona indabo. Akazibwira ati: "Mumbabarire mwa ndabo mwe, komezemurabye mbashyire mu musatsi wange."

4

Kw'ishuri, Khalai avugisha igiti kiri mu busitani bw'ishuri. "Mbabarira wa giti we, mera amashami manini tuge twigira mugicucu cyayo."

5

Khalai avugisha uruzitiro ry'ishuri rye. "Mbabarira ukure ukomere uturinde abantu babi."

6

Iyo Khalai agarutse mu rugo avuye ku ishuri, asura cya giti cy'icunga. Akakibaza ati: "Amacunga ntiyari yera?"

7

Khalai akiruhutsa ati: "Amacunga yawe aracyari mabisi." Akibwira ati: "Nzakubona ejoWenda uzaba unfitiye icungaryeze!"

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Khalai avugana n'ibimera
Author - Ursula Nafula
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Jesse Pietersen
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs