Umurima wa nyogokuru wari utangaje. Warimo amasaka, uburo, n'imyumbati. Ariko urutoki ni rwo rwari rwiza cyane. Nubwo nyogokuru yari afite abuzukuru benshi, nari nzi mu ibanga ko ari ngewe mutoni we. Yantumiraga kenshi iwe. Kandi yamvunguriraga ku amabanga ye. Ariko hari ibanga rimwe atigeze ambwira: aho yataraga ibitoki.
Umunsi umwe nabonye igitebo kinini giteretse ku zuba mu gikari. Mubajije icyo aricyo, igisubizo cyonyine yampaye ni iki: "Ni igitebo cy'amayobera." Ku gitebo hari amashara menshi nyogokuru yahinduraga kenshi. Nagize amatsikondamubaza nti "Aya mashara ni ay'iki, nyogoku?" Igisubizo cyonyine nabonye ni iki: "Ni amasharay'amayobera."
Byari bishimishije kureba nyogokuru, ibitoki, amashara n'igitebo kinini. Ariko nyogokuru yaranyuhuraga ngo nge gufasha mama, "Nyogoku, mbabarira, undeke ndebe uko ubigenza…" Ambwira akomeje ati: "Ntugashire isoni wa mwana we, jya ukora ibyo bakubwiye." Nuko ngenda niruka.
Ngarutse, nasanze nyogokuru yicaye hanze ariko nta gitebo nta n'ibitoki. Ndamubaza nti: "Nyogoku, igitebo kiri he, ibitoki biri he, na…" Ariko igisubizo cyonyine nabonye ni, "Biri ahantu h'amayobera." Narumiwe!
Iminsi ibiri ishize, nyogokuru yantumye gushaka akabando ke mu cyumba cye. Nkimara gufungura umuryango, nakiriwe n'impumuro nziza cyane y'imineke. Muri icyo cyumba cye ni ho hari igitebo kinini cy'amayobera cya nyogokuru. Cyari gihijwe neza mu kiringiti gishaje. Naragitwikuruye impumuro nziza iransanganira.
Ijwi rya nyogokuru ryarankanze ubwo yampamagaraga, "Urakora iki? Gira vuba unzanire akabando." Narihuse nsohokana akabando ke. Arambaza ati: "Uri gusetswa n'iki? Ikibazo cye cyatumye menya ko ngisetswa no kuvumbura ububiko bwe bw'amayobera."
Bukeye bwaho, ubwo nyogokuru yari yagiye gusura mama, nirukankiye mu nzu ye kureba imineke na none. Hari igitoki gifite imineke ihiye cyane. Namanyuyeho umwe nywuhisha mu ikanzu yange. Maze gutwikira neza igitebo nagiye inyuma y'inzu ndawurya vuba vuba. Wari umuneke uryoshye cyane ku buryo budasanzwe.
Bukeye bwaho, ubwo nyogokuru yari mu murima asoroma imboga, ninjiye mu cyumba ndarunguruka mbona imineke. Hafi yayose yari yahiye. Sinashoboraga kwihangana nuko mfata iseri ririho imineke ine. Ngenda nomboka ngana ku muryango, nuko numva nyogokuru akororera hanze. Nahise mpisha ya mineke mu ikanzu yange munyuraho.
Umunsi ukurikiyeho wari umunsi w'isoko. Nyogokuru yazindutse kare. Buri gihe yajyanaga imineke n'imyumbati ku isoko. Sinashishikajwe no kumusura uwo munsi. Ariko sinashoboraga kumara igihe kire kire ntagiyeyo.
Kuri uwo mugoroba mama, data na nyogokuru barampamagaye. Nari nzi impanvu. Iryo joro niyumvishije kontazongera kwiba ukundi, ari nyogokuru, ababyeyi bange, ndetse n'undi uwo ari we wese.