Umwana w'Indogobe
Lindiwe Matshikiza
Meghan Judge

Ni umwana muto w'umukobwa waboneye kure ishusho itazwi.

1

Uko ishusho yagendaga yegera, yabonye ko yari umugore utwite ukuriwe.

2

Umunyamasoni ariko utinyutse, umukobwa yagiye hafi y'umugore. "Tugomba kumugubimisha natwe," abantu bumukobwa myto baravuga. "Turamugubisha amahoro we n'umwana we."

3

Byihuse umwna yarari kuvuka. "Sunika!" "Zana ibirangiti!" "Suuuuuuniikaaa!"

4

Ariko ubwo babonaga umwana, buri umwe yasimbukiye atangaye. "Indogobe?!"

5

Buri umwe yatangiye kuvuga. "Twavuze ko turibugumishe umubyeyi n'umwana amahoro, kandi ni ibyo turi bukore," bamwe baravuze. "Ariko bazatuzanira imigisha mibi!" abandi baravuga.

6

Nuko umugore yisanga wenyine nanone. Yibijije icyo akora n'umwana udasazwe. Yibajije icyo guko kuri we.

7

Ariko nyuma yaje kwemera ko ari uwe name akaba ari nyina we.

8

Ubu, imo umwana aba yaragumye uko yari, uruti ruto, buri kimwe gishobora kuba gitandukanye. Ariko umwana w'indogobe yarakuze arakura kugeza atagikwirwa mu umugongo wa nyina. Kandi numb yagerageza gute, ntiyashoboraga kwitwara nk'ikiremwa muntu. Nyina we yabaga akenshi ananiwe anahangayitse. Rimwe na rimwe yamukoreshaga imirimo igenewe inyamaswa.

9

Impagarara n'uburakare bwakuriye mu indogobe. Ntiyashoboraga gukora bimwe na bimwe. Nyiyashoboraga kuba iki cyangwa kiriya. Yararagaye, umunsi umwe, yakubise nyina hasi.

10

Indogoba yuzuye ikimwaro. Yatangiye kwiruka kure kandi yihuta bishoboka.

11

Igihe yahagarikaga kwiruka, byari ninjoro kandi yatakaye (itazi aho iri). "Hee haw?" Nyiramubande iravuga. Yari wenyine. Irihinahina mo akazeru, irasinziramo cyane byakababaro.

12

Indogobe yarabyutse isanga umugabo itazi ayihagaze hejuru ayireba. Yarebye mu amaso ye itandira kunva amashashari y'amizero.

13

Indogobe yagiye kugumana nawamugabo ukuze, wamwigishije umuryo bwinshi byo kubaho. Indogobe yarunvishe iramenya, n'umugabo yarabirkoze. Barafashanyije, baranasekana hamwe.

14

Igitondo kimwe, wamugabo ukuze yabajije Indogobe kumwikorera ku agasongero ku umusozi.

15

Mu ubushorishori mubihu barasinziriye. Indogobe yarose nyina yarwaye anamuhamagara. Kandi ubwo yabyutse…

16

…Ibihu byari byagiye hamwe n'inshuti ye, wamugabo ukuze.

17

Indogobe nyuma yari izi icyo gukora.

18

Indogobe yabonye nyina, wenyine anarizwa n'ukubura umwana we. Bararebanye mu amaso igihe kirekire. Nyuma bahoberana bikomeye cyane.

19

Umwana w'indogobe na nyina we barakuranye hamwe bana bono uburyo bwo kubana uruhande k'urundi. Buhoro, iruhande rwabo, indi miryango yatangiye kuhatura.

20
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umwana w'Indogobe
Author - Lindiwe Matshikiza
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Meghan Judge
Language - Kinyarwanda
Level - Longer paragraphs