Ikemezo k'ingirakamaro
Ursula Nafula
Vusi Malindi

Umudugudu wacu wari ufite ibibazo byinshi. Twatoraga umurongo muremure dutegereje kuvoma kuri robine imwe twari dufite.

1

Twari twaramenyereye ibiryo duhawe n'abagiraneza.

2

Twafungaga amazu yacu hakiri kare kubera abajura.

3

Abana benshi bari barataye ishuri.

4

Abakobwa bakoraga akazi ko mu rugo mu yindi midugudu.

5

Abahungu b'ingimbi birirwaga bazerera, cyangwa bagakora mu mirima ya rubanda.

6

Iyo umuyaga yahuhaga, imyanda y'ibipapuro yanyanyagiraga hirya no hino mu mashami y'ibiti no mu nzitiro.

7

Ibimene by'ibirahure byapfaga kujugunywa hirya no hino byakomeretsaga abantu.

8

Umunsi umwe rero, reka robine yacu izakame n'ibigega bishiremo amazi.

9

Ubwo Dada yarahagurutse. Azenguruka ingo zose, akangurira abaturage kwitabira inama y'umudugudu.

10

Ubwo abaturage bose bateranira munsi y'igiti k'inganzamarumbu bamutega amatwi.

11

Data yarahagurutse aravuga ati: "Tugomba gukorera hamwe tugakemura ibibazo byacu."

12

Umwana w'imyaka umunani witwa Juma yiyicariye mu giti avuga aranguruye ijwi ati: "Nshobora kubafasha gukora isuku."

13

Umugore umwe aravuga ati: "Abagore dushobora kwishyira hamwe tugahinga ibyo kurya."

14

Undi mugabo arahaguruka aravuga ati: "Abagabo tuzafukura iriba."

15

Twese twavugiye icyarimwe tuti: "Tugomba guhindura ubuzima bwacu." Kuva uwo munsi, twakoreye hamwe duskemura ibibazo byacu.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Ikemezo k'ingirakamaro
Author - Ursula Nafula
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Vusi Malindi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs