Andiswa yitegereje abahungu bakinaga umupira w'amaguru. Yumvaga ashaka gukina na bo. Yabajije rero umutoza niba yakwitozanya na bo.
Umutoza yifashe mu mayunguyungu aravuga ati, "Kuri iri shuri, aba abahungu bonyine ni bo bemerewe gukina umupira w'amaguru."
Abahungu na bo bati, "Genda ukine umupira w'intoki, ni wo w'abakobwa. Naho umupira w'amaguru ukaba uw'abahungu."
Andiswa byaramubabaje cyane.
Bukeye bwaho, ishuri ryakinnye umukino ukomeye. Umutoza agira ikibazo gikomeye kuko umukinnyi we w'imena yari arwaye adashobora gukina.
Andiswa yinginze umutoza amusaba kumureka agakina.
Umutoza yayobewe uko abyifatamo. Niko gufata icyemezo cyo kwemerera Andiswa gukinira ikipe.
Umukino ntiwari woroshye. Igice cya mberecy'umukino cyarangiye ntawutsinze igitego.
Mu gice cya kabiri cy'umukino, Andiswa yabonye umupira. Yiruka cyane agana izamu.
Yateye ishoti rikomeye aba atsinze igitego.
Imbaga y'abantu yiterera mu birere kubera ibyishimo.
Kuva uwo munsi, abakobwa bemererwa gukina umupira w'amaguru ku ishuri.