Semuntu n'akabindi kuzuye Ubwenge
Ghanaian folktale
Wiehan de Jager

Kera, kera cyane nta kintu na kimwe abantu bari bazi. Ntibari bazi guhinga, ntibari bazi kuboha imyenda, emwe ntibari bazi no gucura.

Ariko Imana Rerema mu ijuru ikaba yari ifite ubwenge bwose bw'isi. Ikaba yari ibubitse mu kabindi.

1

Umunsi umwe, Rurema yiyemeza guha Semuntu ka kabindi kuzuye ubwenge.

Buri gihe iyo Semuntu yarebaga muri ka kabindi yamenyaga ikintu gishya. Ibyo bikamushimisha cyane. Mu kutanyurwa no gushaka kwikubira kwe, Semuntu aribwira ati: "Ngiye guhisha aka kabindi mu bushorishori bw'igiti kirekire cyane. Bityo kazabe akange genyine. Ubwo aboha akagozi karekare, akazengurutsa ka kabindi, akizirika mu nda."

2

Yatangiye kurira igiti. Ariko byari bigoye kuko ka kabindi cyagendaga kimwikubita ku mavi.

3

Uko yakoraga ibyo, agahungu ke karamwitegerezaga gahagaze munsi y'igiti. Ni ko kumubaza kati: "Ese ntibyari kukorohera kurushaho iyo wizirika ako kabindi ku mugongo?"

Semuntu yaziritse ka kabindi kuzuye ubwenge ku mugongo, maze koko biramworohera cyane kugatwara.

4

Mu gihe gito aba ageze mu bushorishori bwa cya giti. Ariko ubwo arahagarara aratekereza ati: "Ni nge wakagombye kuba mfite ubwenge bwose, none umuhungu wange ni umunyabwenge kundusha!"

Semuntu byaramurakaje cyane ku buryo yarekuye ka kabindi kikitura munsi y'igiti.

5

Akabindi kituye hasi karajanjagurika. Ubwenge bwarimo buboneraho gukwirakwira mu bantu bose.

Nguko uko abantu bamenye guhinga, kuboha imyenda, gucura n'ibindi byose bazi gukora ubungubu.

6
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Semuntu n'akabindi kuzuye Ubwenge
Author - Ghanaian folktale
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - Read aloud