Umukobwa utashoboraga kubona indabo
Nathaniel Bivan
Kenneth Boyowa Okitikpi

Gikundiro yavutse afite ubumuga bwo kutabona.

Amaso ye ntiyari yarigeze abona ababyeyi be, basaza be cyangwa barumuna be. Yamenyaga amasura yabo ari uko abakozeho.

1

Umunsi umwe, Gikundiro yarimo gutembera mu busitani. Yumva akunze uko indabo zihumura. Kuzikorakora yumva biramushimishije.

2

Ubwo yumva ashatse kuba yabona izo ndabo byibura rimwe. Mu mutim we aribwira ati: "Zigomba kuba ari nziza cyane!"

3

Burimunsi, Gikundiro yatemberaga mu busitani. Ni amayira yari amenyereye. Umunsi umwe, yubuye amaso areba hejuru.

4

Muri ako kanya, inkuba ziba zirakubise, imirabyo irarabya. Gikundiro aribwira ati: "Reka nisubirire mu rugo bwangu."

5

Imvura yatangiye kugwa.

Gikundiro aba aranyereye yikubitahasi, akubita umutwe ku ibuye, ata ubwenge.

6

Gikundiro akangutse, yasanze abantu benshi bamuzengurutse. Ni ko kubabaza ati: "Habaye iki?"

7

Se aramubwira ati: "Waguye, ukubita umutwe kui buye."

Nyina aramubwira ati: "Shima Imana kuba ukirimuzima."

8

Ubwo Gikundiro ariyamirira ati: "Papa, Mama?" Hanyuma ahamagara basaza be na barumuna be ati: "Ni mumpereze akarabo." Buri wese byaramutangaje.
Buri wese yaratangaye.

9

Murumuna we yamuzaniye akarabo.

Gikundiro yakakiriye yitonze aravuga ati: "Mbega akarabo keza!"

10

Abo mu muryango we bararebanye, nyina aramubazaati: "Gikundi, ubashije kubona ako karabo?"

11

Gikundiro yakomeje gukinisha ka karabo mu kiganza ke, aramwenyura ati: "Mwese muri beza cyane nk'akakarabo."

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umukobwa utashoboraga kubona indabo
Author - Nathaniel Bivan
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Kenneth Boyowa Okitikpi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs