Injangwe y'inyaryenge n'imbwa y'injiji
Solomon Abreha
Salim Kasamba

Kera habayeho injangwe y'inyaryenge n'imbwa y'injiji.

Injangwe yabaga mu muryango ukize cyane, naho imbwa yo ikirirwa ihunahuna ishakisha ibyo kurya mu muhanda.

1

Imbwa n'umujinya mwinshi ibaza injangwe iti: "Bishoboka bite ko umuryango ukize nk'uriya wemera ko uba mu nzu yawo?"

2

Injangwe irasubiza iti: "Mbana n'abantu kubera ko ndi itungo kandi iyo nitumye ndacukura nkabika. Ikindi kandi nsaba ibyo kurya mvuga nti: 'Myaaa!'"

3

Imbwa irayibaza iti: "Ese nange nkoze nk'ibyo ukora banyemerera kubana na bo?"

Injangwe irayisubiza iti: "Ni byo. Kora ibyo nakubwiye bazakwakira. Bazaguha ibiryo."

4

Imbwa iti: "Noneho uyu munsi sinza kukubabaza."

Injangwe ivuga isimbukira hejuru iti: "Yooo! Umbonye uyu munsi, ntaho nzongera guhurira nawe."

5

Imbwa igendeye ku nama y'injangwe, itangira kumoka ihagaze imbere y' umuryango w' inzu.

6

Ba nyiri urugo babyumvise bafata inkoni barayirukankana.

Imbwa yirukanka isakuza iti: "Injangwe yanshutse. Aho nzayibonera hose nzayirya nta kabuza."

7

Umunsi umwe injangwe irimo gukinira mu rugo, imbwa ihita iyifata, iravuga iti: "Ubushize waranshutse. Warambwiye ngo mokere imbere y'umuryango w'inzu, ba nyiri urugo barankubita. Ubu ngiye kukurya."

8

Injangwe y'inyaryenge ibwira imbwa iti: "Umva ndabizi urandya, ariko nyihanganira nkine agakino gato nk'uko nemerera imbeba gukina mbere y'uko nyirya."

9

Imbwa irayibaza iti: "None se imbeba ikina ite?"

Injangwe irayisubiza iti: "Ndayireka ikagenda gato, nkayisaba kubara kugera kuri gatatu, mu gihe irangije kubara ngahita nyifata."

10

Imbwa mu bwenge buke bwayo irekura injangwe iragenda, iyisaba kubara ikageza kuri gatatu.

Injangwe y'inyaryenge ihita isimbuka, yurira igiti. Imbwa irayibwira iti: "Manuka muri icyo giti, ubare ugeze kuri gatatu."

11

Injangwe y'inyaryenge irayisubiza iti: "Umva, ntabwo uzongera kumbona. Sindi igicucu."

Nushaka ubare kugera ku ijana, ku gihumbi cyangwa kuri miriyoni, ntabwo uzongera kumbona ukundi.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Injangwe y'inyaryenge n'imbwa y'injiji
Author - Solomon Abreha, Teki'a Gebrehiwot
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Salim Kasamba
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs