Inshuti
Zimbili Dlamini
Catherine Groenewald

Nitwa Rugwiro.

1

Mfite inshuti enye.

2

Amazina yazo ni Nziza, Mahoro, Mutesi na Kanyana.

3

Inshuti yange Nziza akunda gukina umupira.

4

Mahoro akunda koga.

5

Mutesi akunda gukina umukino wo kwihishana.

6

Kanyana akunda gusoma.

7

Muzi icyo nkunda ngewe? Nkunda gukora ibintu byose bakunda.

8

Nkina umupira na Nziza.

9

Nkunda kogana na Keza.

10

Nkunda gukina na Kaliza umukino wo kwihishana.

11

None nshuti yange, wowe ukunda iki?

12

Ngwino dukinane umupira.

13

Ngwino twogane.

14

Ngwino twihishane, umwe avumbure aho undi yihishe.

15

Ngwino dusomere hamwe!

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Inshuti
Author - Zimbili Dlamini, Hlengiwe Zondi
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Catherine Groenewald
Language - Kinyarwanda
Level - First words