Ihene, Imbwa n'Inka byari inshuti zikomeye.
Umunsi umwe, zafashe urugendo muri tagisi.
Zigeze aho urugendo rwazo rurangirira, umushoferi yazisabye kwishyura amafaranga y'urugendo.
Inka yishyuye ayayo.
Imbwa yo yishyuye amafaranga menshi kuko itari ifite avunje.
Ubwo umushoferi yari yiteguye kugarurira Imbwa amafaranga yasigaye.
Muri ako kanya, Ihene irasimbuka yiruka itishyuye.
Byatumye umushoferi arakara cyane, ahita atwara imodoka atagaruriye Imbwa amafaranga yayo.
Ni yo mpamvu na n'ubu Imbwa ihora yirukanka inyuma y'imodoka igira ngo iyinjiremo.
Iba irimo gushaka umushoferi wayitwariye amafaranga kugira ngo ayigarurire.
Ihene na yo ihora yiruka ihunga iyo yumvise urusaku rw'imodoka.
Iba ifite ubwoba ko bayifata bakayifunga bayishyuza amafaranga y'urugendo itishyuye.
Inka yo ntikangwa n'imodoka. Iyo yambukiranya umuhanda ifata umwanya uhagije nta gihunga.
Iba izi neza ko nta deni ifite kuko yishyuye amafaranga yose y'urugendo.