Furaha n'umuryango we batuye i Rubavu umwe mu migi ituwe cyane. Furaha ni umunyeshuri yiga mu wa gatatu kandi akagira umutima mwiza. Ni umuhanga cyane.
Furaha akunda amatungo. Afite ipusi, inkoko ebyiri, ihene n'inuma.
Umunsi umwe,Furaha akina n'inshuti ze ku ishuri, abona abana batera inuma amabuye.
Aribaza ati: "Kubera iki barimo kuzitera amabuye?"
Arekera aho gukina,yirukanka abasanga.
Inshuti ze ntizahise zimenya ikibaye, maze na zo ziramukurikira. Furaha n'umujinya mwinshi abwira ba bana ati: "Murekere aho gutera inuma amabuye!"
Ba bana bahita biruka.
Furaha afata inuma ebyiri bari bakomerekeje, abona ibisebe ku mababa yazo. Yiyemeza kuzitahana ngo aziteho.
Ageze mu rugo arazigaburira. Ku mugoroba abwira umuryango we uko yazikijije.
Mu gitondo Furaha n'ababyeyi be bajya kugura imiti ya za numa.
Hashize iminsi, bya bisebe birakira, na Furaha arishima cyane.
Furaha yahoraga abwira inshuti ze ati: ''Nkunda amatungo. Ni meza kandi aradukunda. Ni yo mpamvu tugomba kuyarinda no kuyitaho.