Umva umubiri wange
Noni
Angie and Upesh

Uyu munsi ntabwo njya ku ishuru. Ni ikiruhuko.

1

Uyu munsi ntabwo ndi burebe tereviziyo. Nta muriro uhari.

2

Ndakora iki? Uyu munsi ngiye gutega amatwiumubiru wanjye.

3

Icya mbere, ngomba gutuza. Bityondashobora kumva umubiri wanjye.

4

Ubu ndi kumva uko mpumeka. Umwuka urasohoka undi ukinjira, ugasohoka ukinjira.

5

Kandi nshobora guhumeka cyane. Ssssssssss!
No guhumeka buhoro. Mmmmmm.

6

Ubu noneho ndimo kumva uko umutima wange utera. Doodom, doodom, dooo doom.

7

Ese nshobora gutuma umutima wange utera vuba kandi nahagira? Yego, ninsimbuka hejuru nsubira hasi, mva ejuru nsubira hasi, kugeza kuri makumyabiri.

8

Dore noneho umutima wange uratera vuba kurusha mbere.

9

Nimfata mu bujana, ndashobora kumva uko umutima utera.

10

Ubu ndi kumva uko nseka. Haha, haha, haaah, haaa!

11

Ubu ndi kumva uko ndira. Boohoooo hooo!

12

Ubu ndi kwiyumva nkoma amashyi. Kaci, kaci, kaci.

13

Ubu ndi kumva uko igifu cyange kigonga! Guddu, guddu, guddu.

14

Igifu cyange kirimo kuvuga kiti: "Ngaburira."

15

Amazuru yange ari guhumurirwa n'umutsima mama atetse mu gikoni. Noneho ndashaka kumva uko imisaya yange ivuga ndi gutapfuna uwo mutsima.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umva umubiri wange
Author - Noni
Translation - Davis Rukundo
Illustration - Angie and Upesh
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences