Bashatse guhonyora Inda barayibura
Zimbili Dlamini
Magriet Brink

Kera habayeho abasore babiri b'abashumba, baza kubura inka zabo.

Bamaze kuzibura bazishakashakishije ahantu hose kugeza bubiriyeho.

1

Bumaze kwira, babonye inzu irimo urumuri, biyemeza kujya kuhasaba icumbi.

2

Bageze kuri iyo nzu barakomanze urugi rurakinguka barinjira.

Icyabatangaje ariko ni uko nta muntu babonye muri iyonzu. Gusa bumvise ijwi ribasuhuza.

3

Iryo jwi ryarakomeje rirababwira riti: "Ndi inda. Nimupfundure isafuriya mufate ibiryo murye, hanyuma mupfundure ikibindi munywe amarwa."

4

Ubwo inda ikimara kubabwira ibyo yambaye uruhu rwayo irisohokera.

5

Hagati aho abasore barariye baranywa, barangije barashimira, maze barasohoka baragenda.

6

Bagitirimuka aho ariko baza kugira igitekerezo kibi. Baravuga bati: "Oya, ntibyashoboka ko twarya ibiryo twagaburiwe n'inda."

Ubwo bahise bafata umwanzuro wo kugaruka bagahonyora ya nda bakayica.

7

Basubiye rero muri ya nzu bagambiriye guhonyora ya nda. Nyamara inda yari yagiye kare.

Ndetse mu kanya gato n'inzu yahise izimira! Ba basore bisanze bahagaze hanze mu mwijima badafite aho bikinga.

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Bashatse guhonyora Inda barayibura
Author - Zimbili Dlamini
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Magriet Brink
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs