Imbwa n'ingona
Candiru Enzikuru Mary
Rob Owen

Umunsi umwe, imbwa yasanze amagi ku nyanja.

1

Nuko ifata ayo magi icumi iyabika mu ruhago rwayo irayajyana.

2

Imbwa iyatereka ahantu hashyushye, irayarinda.

3

Ingona iza kubaza Imbwa iti: "Ese nta magi yange wabonye?"

4

Ingona igenda ibaza inyamanswa zose niba zabonye amagi yayo.

5

Ubwo rero, amagi nayo yari arimo kwituraga rimwe rimwe.

6

Iyo mbwa ntiyashoboraga kubona ibiryo bihagije utwo twana twose tw'ingona.

7

Umunsi umwe, Ingona yumva amara y'utwana tw'ingona ahindira mu nzu y'imbwa.

8

Nuko irinjira ihirikisha imbwa umurizo wayo.

9

Ingona yirukankana imbwa umuhanda wose.

10

Imbwa igeze aho irahagarara ibwira Ingona iti: "Mbabarira".

11

Ingona irayibabarira maze ijyana utwana twayo kwiyogera.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Imbwa n'ingona
Author - Candiru Enzikuru Mary
Translation - Mutabazi William Evans
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First words