Umugabo muremure bikabije
Cornelius Wambi Gulere
Catherine Groenewald

Yari afite isuka ngufi cyane itabereye ubu burebure.

1

Urugi rw'umuryango rwamuberaga rugufi.

2

Yari afite uburiri bugufi.

3

Yari afite igare rigufi.

4

Uwo mugabo yari muremure pe!

5

Yabajije umuhini w'isuka muremure.

6

Yabajije urugi rw'umuryango rurerure.

7

Yakoze uburiri burebure.

8

Yaguze igare rirerire.

9

Yicaraga ku gatebe karekare. Yarishaga ikanya ndende.

10

Yavuye aho yari atuye yimukira mu ishyamba rinini. Yahabaye igihe kirekire.

11
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umugabo muremure bikabije
Author - Cornelius Wambi Gulere
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Catherine Groenewald
Language - Kinyarwanda
Level - First words