Injangwe, imbwa n'inzovu
Elke and René Leisink
Elke and René Leisink

Iyi ni injangwe.

Iyi ni imbwa.

1

Injangwe n'imbwa bibana mu nzu.

2

Injangwe n'imbwa bifite umupira.

Umupira ufite amabara y'umutuku, ubururu n'umuhondo.

3

Injangwe n'imbwa birakina umupira.
Injangwe ijugunyira imbwa umupira.

Imbwa irawufata. Imbwa ijugunyira injangwe umupira. Injangwe ifata umupira.

4

Nuko injangwe ijugunya umupira hejuru cyane! Yooo! Yooo!

5

Umupira ugwa hejuru y'inzu.

Umupira uguma hejuru y'igisenge k'inzu.

6

Injangwe n'imbwa birareba aho umupira uri.

Injangwe n'imbwa ntibishobora gukurayo umupira.

7

Injangwe n'imbwa birarira. Nuko inzovu iba iraje.

8

Inzovu ni nini cyane.
Inzovu ishobora kureba aho umupira uri.
Inzovu ishobora gukurayo umupira.
Inzovu ikura umupira hejuru y'igisenge k'inzu.

9

Inzovu ihereza umupira injangwe n'imbwa.
Injangwe n'imbwa biraseka. Inzovu na yo iraseka.

Injangwe, imbwa n'inzovu biraseka.

10

Injangwe n'imbwa n'inzovu bikina umupira.

Injangwe, imbwa n'inzovu bihanahana umupira.
Injangwe, imbwa n'inzovu bisezeranaho.

11

Urabeho Njangwe!

Urabeho Mbwa!

Urabeho Nzovu!

12

.

13
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Injangwe, imbwa n'inzovu
Author - Elke and René Leisink
Translation - Jean Paul Harelimana
Illustration - Elke and René Leisink
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs