Bakame na Nzovu
Agnes Gichaba
Wiehan de Jager

Bakame na Nzovu bari inshuti magara. Bari boroye amatungo menshi.

1

Baboneraga amatungo yabo ubwatsi n'amazi.

2

Bakundaga gukina umupira w'amaguru.

3

Nzovu yatsindaga ibitego byinshi. Ibyo ntibyashimishaga Bakame.

4

Nuko Bakame abaza Nzovu ati: "Ese ni iki gituma uba umukinnyi w'umuhanga?"

Nzovu arasubiza ati: "Ni aya maguru yange manini."

5

Bakame na Nzovu bakinnye umukino wo gusiganwa.

Bakame aramusiga.

6

Nzovu abaza Bakame ati: "Ese ni iki gituma uzi kwiruka cyane?"

Bakame aramusubiza ati: "Ni aya maguru yange ananutse."

7

Nzovu abaza Bakame ati: "Ni iki nakora ngo ngire amaguru ananutse?"

Bakame aramusubiza ati: "Ndakwereka uko ubigenza." Bakame acana umuriro.

8

Bakame abwira Nzovu ati: "Hagarara mu muriro." Nzovu awukandagiramo.

Nuko arataka cyane ati: "Ndimo gushya weee!"

9

Bakame abwira Nzovu ati: "Ubu ni bwo buryo bwonyine bwagufasha kugira amaguru ananutse."

10

Nzovu ababaye cyane ava mu muriro, atembagara hasi.

11

Nzovu amara iminsi myinshi adashobora guhagarara.

12

Nzovu amaze koroherwa, abaza Bakame impamvu yamuhemukiye.

13

Bakame aramwara abura icyo asubiza. Yicuza icyatumye ahemukira Nzovu nuko amusaba imbabazi

14
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Bakame na Nzovu
Author - Agnes Gichaba
Translation - Aloysie Uwizeyemariya
Illustration - Wiehan de Jager
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences