Amenyo
Clare Verbeek
Rob Owen

Ingona igira amenyo asongoye kandi atyaye.

1

Intare na yo igira amenyo asongoye kandi atyaye.

2

N'igifi cya sharike ni uko! Kuki hari inyamaswa zigira amenyo asongoye?

3

Inka igira amenyo akomeye ikoresha mu gukanjakanja ubwatsi.

4

Inyoni nta menyo igira.

Irya ite?

5

Imbeba zigira amenyo y'imbere manini.

6

Nigeze kugira amenyo y'imbere.

7

Amenyo yange y'imbere ubu yarakutse.

None se wowe ufite amenyo angahe?

8
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Amenyo
Author - Clare Verbeek, Thembani Dladla, Zanele Buthelezi
Translation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Rob Owen
Language - Kinyarwanda
Level - First words