Kabanyana na Warupyisi
Gaspah Juma
Jesse Breytenbach

Kera habayeho umukobwa witwaga Kabanyana. Kabanyana yagiraga amagambo menshi.

Nyina yari yaramwihanangirije kutajya avugaguzwa ariko Kabanyana ntiyakurikiza inama za nyina.

1

Kabanyana yari afite nyirasenge wari utuye ku musozi wari hakurya y'iwabo.

Igihe kimwe uwo nyirasenge yararwaye araremba. Nta muntu yari afite wo kumwitaho.

2

Nyina wa Kabanyana yamutumye kuri nyirasenge.

Amuha ingemu yo kumushyira. Amwihanangiriza agira ati: "Ntugire uwo ubwira icyo utwaye."

3

Mu nzira, Kabanyana ahura na Warupyisi yihinduye umuntu.

4

Nuko Warupyisi aramubaza ati: "Ibyo ni ibiki ufite wa mwana we?"

Kabanyana aramusubiza ati: "Mfite inyama, amagi n'amata." Nyamara nyina wa Kabanyana yari yamubujije kuvuga ibyo atwaye.

5

Kabanyana yongeraho ko ingemu atwaye ayishyiriye nyirasenge urwaye.

Ako kanya Warupyisi atangira kugira amerwe, atekereje inyama Kabanyana yari atwaye.

6

Warupyisi yahise agenda yihuta cyane maze atanga Kabanyana kwa nyirasenge.

7

Ahageze ahita aconcomera nyirasenge wa Kabanyana hanyuma yitwikira ikiringiti ke.

8

Kabanyana agezeyo, asanga urugo rutuje cyane.

Yinjira mu nzu atangira guhamagara nyirasenge n'ijwi riranguruye ati: "Masenge urihe?"

9

Abuze umwitaba ahita ajya mu cyumba nyirasenge yaryamagamo.

Atungurwa no kubona umuntu munini cyane wiyoroshe ikiringiti.

10

Nuko aravuga ati: "Masenge, ko amatwi yawe yabaye manini uyu munsi byakugendekeye bite?"

Warupyisi arasubiza ati: "Ni ukugira ngo nkumve neza."

11

Nuko arongera arabaza ati: "Masenge, ko amaso yawe yabaye manini byakugendekeye bite?"

Warupyisi arasubiza ati: "Ni ukugira ngo nshobore kukubona neza."

12

Noneho Kabanyana arabaza ati: "Ko umunwa wawe wabaye munini byakugendekeye bite?"

Nuko Warupyisi arasubiza ati: "Ni ukugira ngo mbone uko nguconcomera." Warupyisi ahita asimbuka maze afata Kabanyana aramumira.

13

Kubera kugira amagambo menshi, Kabanyana akomeza kuvuga ari mu nda ya Warupyisi.

Abaza ibibazo byinshi.

14

Byageze aho Warupyisi arambirwa amagambo ya Kabanyana maze aramuruka, nuko asohokana na Kabanyana.

Wrupyisi agira ubwoba ahungira mu ishyamba.

15

Ako kanya hahingutse umuturanyi maze bamutekerereza ibyababayeho.

Kuva icyo gihe, Kabanyana ntiyongeye kuvuga amagambo menshi ku bantu atazi.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Kabanyana na Warupyisi
Author - Gaspah Juma
Translation - Sylvestre Ntabajyana
Illustration - Jesse Breytenbach
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs