Kera hariho Imbwebwe yari ishonje. Yarimo yigendera mu ishyamba ishakisha icyo kurya.
Igera ku biti by'imizabibu byari bifite imbuto zihishije. Imbwebwe ibona iseri rihishije cyane riri mu ishami ry'igiti.
Nuko irivugisha iti: "Mbega ukuntu iyi mizabibu isa n'iryoshye!" Yigira inyuma gato ngo ibone uko isimbuka.
Imbuto z'umuzabibu zari kure cyane. Imbwebwe ihita igusha umugongo nta rubuto na rumwe iciye.
Irahaguruka maze yigira inyuma cyane ngo ibone uko isimbuka kurusha mbere. Isimbutse igera kure ariko ntiyashyikira za mbuto.
Ikomeza kugerageza ngo isorome za mbuto ariko biba iby'ubusa. Ahubwo igusha umugongo uza no kubabara cyane.
Biyinaniye burundu ihita yigendera.
Ntabwo yari yishyimye na gato. Yagendaga ihagarara, ikareba inyuma yivugisha: "Puuu! Iriya mizabibu nta n'ubwo iryoshye. Nari nihenze." Uko yakomezaga kugenda ni ko inzara yarushagaho kwiyongera.