Nkoko na Magurijana
Winny Asara
Magriet Brink

Nkoko na Magurijana bari inshuti. Ariko bahoraga barushanwa. Umunsi umwe biyemeje gukina umupira w'amaguru ngo barebe urusha undi.

1

Bagiye ku kibuga batangira gukina. Nkoko yakinaga yihuta ariko Magurijana akarushaho. Nkoko yateraga umupira ukagera kure, ariko Magurijana akawutera kure cyane. Nkoko atangira kurakara.

2

Noneho biyemeza gutera za penariti. Buri ruhande rutera penariti eshanu. Magurijana ni we wabanje mu izamu. Nkoko atsinda igitego kimwe gusa. Hanyuma Nkoko nawe aba agiye mu izamu.

3

Magurijana yateye umupira n'ikirenge atsinda igitego. Magurijana atera penariti eshanu. Magurijana yinjiza penariti eshanu zose.

4

Nkoko agira umujinya kubera ko yari yatsinzwe. Yari yatsinzwe bikomeye. Magurijana atangira guseka kubera uwo mujinya wa mucuti we.

5

Nkoko yararakaye ku buryo yahise abumbura umunwa we ahita amira Magurijana.

6

Igihe Nkoko yatahaga, ahura na nyina wa Magurijana. Nyina wa Magurijana abaza Nkoko ati, "Waba wabonye umwana wange?" Nkoko ntiyasubiza. Nyina wa Magurijana atangira kugira impungenge.

7

Hanyuma nyina wa Magurijana yumva akajwi gato kavuga kati, "Mama ntabara!"  Nyina wa Magurijana areba hirya no hino anatega amatwi kurushaho. Yumva ka kajwi karaturuka mu nda ya Nkoko.

8

Nyina wa Magurijana arasakuza ati, "Koresha ubushobozi bwawe budasanzwe mwana wange!"  Magurijana ashobora kuzana impumuro mbi ndetse akanabiha. Magurijana abikoze, Nkoko atangira kumererwa nabi.

9

Nkoko atangira gutura imibi. Atangira kumira amacandwe no guciragura. Aritsamura, arakorora. Magurijana yari yamubihiye.

10

Nkoko akomeza gukorora kugeza ubwo yarutse Magurijana wari wamaze kugera mu gifu cya Nkoko. Nyina wa Magurijana n'umwana we bahita burira igiti bajya kwihisha.

11

Kuva icyo gihe, Nkoko na Magurijana babaye abanzi.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Nkoko na Magurijana
Author - Winny Asara
Translation - Emmanuel Sibomana
Illustration - Magriet Brink
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs