Umunsi navuye murugo nerekeje m'umugi
Lesley Koyi
Brian Wambi

Sitasiyo nto ya bisi mu igiturage cyange yari ihuze n'abantu n'amabisi apakiwe cyane. Kubutaka hari hakiri nindi bintu byo gupakira. abakonvayeri barimo bahamagara amazina yaho bisi zari zigiye.

1

"Umugi! Umugi! Ugiye m'uburengerazuba!" Narunvije amukonvayeri avuga. Iyo niyo busi nagombaga gufata.

2

Busi yo m'umugi yari hafi kuzura, ariko abantu benshi bari bakiri gusunika ngo binjiremo. Bamwe bashyize imizigo yabo munsi ya busi. Abandi bashyira iyabo mu ntebe imbere.

3

Abagenzi bashya bakomeza cyane muntoki amatike yabo ubwo bashakaga aho kwicara muri busi yuzuye. Abagore bafite abana bato bicaye neza bitegura urugendo rurerure.

4

Nibyize iruhande rw'idirishya. Umuntu wari wicaye iruhande rwange yarafashe isashe cyane. Yari yambaye isandari zishaje, icote ryacuyutse, yanarebaga nkudatuje.

5

Narebye hanze ya busi mbona ko nvuye mu icyaro cyange, ahantu nari narakuriye. Naringiye m umugi munini.

6

Gupakira byarari birangiye n'abantu bose bicajwe. Abatandaza (abacuruzi muri gare) bari bakirimo gushaka kwinjira muri busi kugurisha ibicuruzwa byabo ku abagenzi. Buri umwe yasakuzaga ibyari bihari byo kugurisha. Amagambo nunvaga asekeje.

7

Abagenzi bake baguze ibinyobwa, abandi bagura ibiryo bito batangira noguhekenya. Abo batari bafite amafaranga, ngange, bararebereye.

8

Ibyo bikorwa byarogowe n'urusaku rwa busi, ikimenyetso ko twari twiteguye kugenda. Umukonvayeri yakankamiye abatandaza ngo basohoke.

9

Abatandaza barasunikanye ngo basohoke muri busi. Bamwe bagarurije abagenzi. Abandi bagerageje bwanyuma kugurisha ibindi bintu.

10

Uko busi yavaga guri stasiyo, nahanze amaso hanze y'idirishya. Nibajije nimba nzigera ngaruka mucyaro cyange.

11

Uko urugendo rwakomeje, imbere muri busi harashyushye cyane. Nafunze amaso yange ngirango nsinzire.

12

Ariko ibitekerezo byange byigiriye iwacu. Mama wange azaba amahoro? Inkwavu zange zizazana amafaranga? Musaza wange azibuka kuvomera ibiti bito byange?

13

Munzira, nafashe mumutwe amazina yahantu data wacu yabaga mu mugi munini. Narinkirimo kuhavuga igihe narinsinziriye.

14

Amasaha icyenda ashize, nabyukijwe n'urusaku, hahamagarwa abagenzi basubira iwacu mu igiturage. Nafashe igikapu cyange gito nanasimbukira hanze ya busi.

15

Busi isububirayo yaririmo kuzura byihuse. Vuba yari gusubira mu aburasirazuba. Ikintu kibanze cyane kuringe, cyari gutangira gushaka inzu ya data wacu.

16
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umunsi navuye murugo nerekeje m'umugi
Author - Lesley Koyi, Ursula Nafula
Translation - Patrick Munyurangabo
Illustration - Brian Wambi
Language - Kinyarwanda
Level - First paragraphs