Umuyaga
Ursula Nafula
Marion Drew

Umuyaga urahuha. Uhuhira inyuma y'urugo rwacu.

1

Umuyaga wahuhanye imbaraga nyinshi. Untwarira
igikinisho mfite.

2

Nkirukankaho umuyaga undusha imbaraga. Umpuha unjyana kure yacyo.

3

Umuyaga uba mwinshi cyane. Ujyana igikinisho cyange hejuru mu kirere.

4

Agashuruza karamira! Sinagira icyo mbasha kubona cyangwa gufata.

5

Igikinisho cyange ubu kirihe? Ubanza cyafashwe mu giti.

6

Ubanza igikinisho cyange kikiguruka mu kirere.

7

Amaherezo umuyaga uragabanyuka. Ariko ndacyazenguruka.

8

Ndangije kuzenguruka ndeba iruhande. Wa muyaga wagiye he?

9

Nta hantu na hamwe nabasha kubona igikinisho cyange. N'umuyaga sinkibasha kuwumva.

10

Ubanza ejo nzabona igikinisho cyange.

11

Reka Ntahe mbere y'uko umuyaga wongera guhuha.

12
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Umuyaga
Author - Ursula Nafula
Translation - Niyifasha Epimaque
Illustration - Marion Drew
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences