Karisa n'inka
Ingrid Schechter
Ingrid Schechter

Karisa yabanaga na nyirakuru.

1

Yajyaga aragirana inka na nyirakuru.

2

Umunsi umwe, abasirikari baraza.

3

Babatwarira inka.

4

Karisa na nyirakuru bariruka barabahunga.

5

Bihisha mu gihuru kugeza ijoro riguye.

6

Nyuma abasirikari baragaruka.

7

Nyirakuru amuhisha munsi y'amababi y'ibiti.

8

Umwe muri abo basirikari akandagira kuri Karisa ariko ntiyakoma.

9

Ba basirikare bamaze kugenda, Karisa na nyirakuru bava mu bwihisho.

10

Basubira iwabo bomboka.

11
You are free to download, copy, translate or adapt this story and use the illustrations as long as you attribute in the following way:
Karisa n'inka
Author - Ingrid Schechter
Translation - Narcisse Biziyaremye
Illustration - Ingrid Schechter
Language - Kinyarwanda
Level - First sentences